mercredi 26 mars 2008

Wari uzi amateka y'ikipe ya Chelsea Fc?


Chelsea Football Club ( izwi nka The Blues cg se mbere bitaga The Pensioners ,mu Ifoto chelsea Fc muri 1905) ni ikipe y’umupira w’amaguru yo m’ u Bwongereza mu rwego rwabagize umwuga iba iburengerazuba bwa London. Yashinwze mu 1905, bakina muri Premier League kandi ikaba imaze igihe kini mumateka yayo mu kiciro cyambere mu mupira w’Amaguru mubwongereza.yagize ibihe bibire by’amateka ashimishije yo gustinda, igihe kimwe ni muri za 1960 no muri za mu ntangiriro za1970, ikindi gihe ni kuva mumpera za 1990s to kugeza ubu. Chelsea imaze gutwara ibikombe bitatu byo mu kiciro cya bere( league titles), ibikombe 4 by’irushanwa bita FA Cups , ibikombe bino League Cups n ibikombe 2 by’irushanwa bita UEFA Cup Winners' Cups.
Ikibuga cya Chelsea gishobora kwakira abantu 42,055 Stamford Bridge niyo stade yayo iba ahitwa Fulham, muburengerazuba bwa London,niyo batangiriye gukinira kuva yashingwa. Chelsea urebye iri hanze gato yahoo bita the Royal Borough of Kensington na Chelsea, muri London . Muri 2003,ikipe yaguzwe n’umuherwe mu bya Peteroli wumu Rusiya witwa Roman Abramovich.
Ikirangantego cya Chelsea cyaje guhindurwa muri 2005. Chelsea yashinzwe kuwa 14 Werurwe 1905 ahitwa The Rising Sun pub (ubu hitwa The Butcher's Hook), harebana naho binjirira kukibuga cya chelsea kumuhanda wa Fulham , ihita ijyanwa mu kiciro cyambere nyuma yagahe gato. Ikipe igitangira yagize amahirwe make yo gutwara ibikombe;igibe bagerageje mbwa mbere gutwara igikombe bageze final ya FA Cup muri 1915,ubwo batsindwaga ni ikipe ya Sheffield United. Chelsea yagiye imenyekanaho kugura abakinnyi bibihanganjye no gukina umukino ushimisha abafana
Umukinnyi wa kera w’Abongereza wikinaga hagati witwa Ted Drake yabaye umutoza wayo muri 1952 ahita atangira kuvugurura iyi kipe. Yakuyeho ikiranganteko cyayo cy’Abapensiyo , maze atangira gutoza abana bato,ahindura ikpe maze ahita abahesha igikombe cyambere cyo mu rwego rwo hejuru – the League championship – muri 1954–55. season ikurikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi bita UEFA ryahise rihimba irushanwa bita The European Champions' Cup,ariko kubera ko The Football League na the FA ,ayo akaba ari amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bwongera yatumye Chelsea yivano muri iryo rushanwa mbere yuko ritangira..
Muri za 1960s Chelsea yagize abana bato babahanga batozwaga n’umutoza witwaer Tommy Docherty. Hakomeje gucaka ishema muri iyo myaka 10 yose ,bagenda babura ibikombe byinshi.benda gutwara ibikombe bitatu igikombe cya championa bita League, igikombe cya FA n’igikombe bita League Cup bakagera mumikino yanyuma ya season 1964–65, batawara igikombe bita League Cup ariko babura ibyo bindi bibiri.
Mu maseasons 3 batsindiwe muri kimwe cya kabiri cy’amarishamwa atatu akomeye banagera kumukino wigikombe cya FA . Muri 1970 Chelsea yatwaye igikombe cya FA,itsinda ikpe ya Leeds United 2–1 mumukino wo kwishura.chelsea yatwaye igikombe cyayo cyambere cy’I Burayi ,igikombe cya UEFA ,umwaka ukurikira,nanone muwundi mukino wanyuma wo kwishyura, ikigihe bwo yatsindiye ikipe ya Real Madrid iya Athens. Muri za 1970 na 1980s byabaye ibihe bikomeye ku ikpe ya chelsea.kubera ivugurudwa rya Stamford Bridge ikibuga cya Chelsea ryatumye ubukungu bwa Chelsea budahagarara neza. Abakinnyi bibihanganye baragurishijwe bituma ikipe isubira mukiciro cyakabiri. Kukibuga ikipe yagiye isubira inyuma kuburyo yenze no kujya mu kiciro cya 3 ku nshuro ya mbere mumateka yao better, coming close to relegation ariko muri 1983 Umutoza witwa John Neal yashyize hamwe ikipe nshya. Chelsea itwara igikombe cyo mukiciro cya kabiri muri 1983–84 bahita basubira mu kiciro cya mbere,nyuma yuko baza gusubira nanone mu kiciro cya kabiri muri1988. ariko Chelsea yahise igaruka mu cyiciro cya mbere umwaka ukurikira kuko yatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri muri in 1988–89.
Chelsea yaje kugira ibyo bita form mu irushanwa rishya mu Ubwongereza bise Premier League bitari byiza,ariko Chelsea yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe bita the FA Cup final muri 1994. barinze gutegereza ubwo bashyize umukinnyi wigeze kuba umukinnyi w’umwaka w’I Burayi( European Footballer of the Year) witwa Ruud Gullit ayibera umukinnyi n’umutoza( player-manager) muri 1996 atangira kuyihindura neza. Yongeyemo abakinnyi benshi bibihangange nka Gianfranco Zola, maze Chelsea itwara igikombe cya FA Cup muri 1997 bahita bongera kuba kimwe mubihanganjye mu bwongereza nanone. Gullit yaje gusimburwa na Gianluca Vialli, wanayihesheje ibikombe bya League Cup and the Cup Winners' Cup muri 1998, icya FA Cup muri 2000 Inagera muri kimwe cya kane cy’igikombe UEFA Champions League muri 2000. Vialli yaje kwirukanwa bahsyiraho undi mutariyani mugenzi we witwa Claudio Ranieri, wagejeje Chelsea kuri finali y’igikombe cya FA muri 2002 ihita ibona itike yo gukina igikombe cya Champions League muri 2002–03. Muri Kanama 2003, Chelsea yaguzwe n’umuherwe w’umu Russian witwa Roman Abramovich ayigura milliyoni 140 z’amahero, ahita akora amateka kuko nibwo bwambere ikipe yari iguzwe akayabo nkako mu bwongereza. Nyuma yuko Abramovich ayigura, Chelsea yahise imenyekana maze abanyamakuru batangira kuyita "Chelski" . yahise atanga akayabo karenga milliyoni 100 z’amahero kubakinnyi bashyashya,ariko Ranieri ntiyabasha gutwara igikombe na kimwe, byqtumye ahita asimburwa n’umutoza w’umunya Portugal witwa José Mourinho,wari umaze guhesha ikipe yo mugihugu cye yitwaided FC Porto igikombe kirushanwa rya UEFA Champions League.
Muri 2005, nibwo Chelsea yari yujuje imyaka 100,yakoze amateka muri mubwongereza ihita itwara igikombe cya Premiership champions inakora amateka yo kudatsindwa igitego na kimwe bita (most clean sheets) inshuro nyinshi no gutsindwa ibitego bike( fewest goals conceded) ,no gutsinda imikino myinshi( most victories), no kubona amanita menshi yose hamwe(most points earned), itwara igikombe bita League Cup itsinze ikipe ya Liverpoo 3–2 kuri stade yitwa Millennium Stadium inagera kimwe cya kabiri cy’igikombe bita Champions League . umwaka ukurikiyeho Chelsea nanone yongeye itwara Primiership, irongera kora umuhigo yari yarakoze wo gutsinda imikino of 29 yari yesheje muri saison yari yabanjije. Ihita inaba ikipe ya gatanu mu gutwara igikombe ikishubije ibyo bita( back-to-back championships) nyuma y’intambara ya kabiri yisi ,iba n’ikpe ya mbere y’iLondon kubera nyuma y’ Arsenal muri1933–34.
Muri 2007 Chelsea yatwaye igikombe bita the League Cup ku nsuro ya kabiri mu myaka 3,inarangiza ari iya kabiri muri Premier League. Kurangiza iyo saison , Chelsea yatsinze Arsenal 1-0 muri gikombe bita FA Cup , ari nacyo cyari icyambere muri stade nshya ya Wembley Stadium. Kuwa 20 Nzeri 2007, umutoza José Mourinho jaje gucana ukubiri na Chelsea nyuma yubwumikane. Yaje gusimburwa nuwahoze ari Diregiteri Tekinike wa football Avram Grant.